mardi 11 mars 2014

ALBUM NSHYA Y'INDIRIMBO Z'AMAHORO MU BIGANZA BYANYU!

ALBUM NSHYA Y'INDIRIMBO Z'AMAHORO MU BIGANZA BYANYU !



Nshuti z'amahoro, nk'uko mperutse kubibatangariza, ya CD y'indirimbo z'amahoro igeze hafi cyane ibagana.
Bitarenze iki cyumweru iraba yamaze kugera ku masoko tuzahita tubamenyesha.
Mbibutse ko iyo CD iriho indirimbo 10 (audio)zose zigamije gufasha abantu gutekereza ku mbabazi, amahoro, ubworoherane n'ubusabane bw'ab'Imana, byose bituruka muri wa murage ukomeye w'urukundo Yezu yadusigiye.

Mukomeze musabire icyo gikorwa, kandi mubibwire n'abandi.

lundi 10 mars 2014

Sabana n'umuhanzi Vincent de Paul Ntabanganyimana: MUTUGAYE GUHERA, ALBUM NSHYA NTITINDA KUBAGERAHO

Sabana n'umuhanzi Vincent de Paul Ntabanganyimana: MUTUGAYE GUHERA, ALBUM NSHYA NTITINDA KUBAGERAHO: Mugire amahoro nshuti zanjye. Nk'uko nabibabwiye ubuheruka, igikorwa cya Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Diyosezi Cyangugu(C...

MUTUGAYE GUHERA, ALBUM NSHYA NTITINDA KUBAGERAHO

Mugire amahoro nshuti zanjye. Nk'uko nabibabwiye ubuheruka, igikorwa cya Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Diyosezi Cyangugu(CDJP Cyangugu) cyo gutegura no gutunganya album y'indirimbo zivuga amahoro n'ubworoherane bishingiye ku nyigisho z'ivanjili zahimbwe kandi zikaririmbwa n'umuhanzi Vincent de Paul Ntabanganyimana, kirakomeje, ubu kikaba kigana ku musozo wacyo, kuko imirimo ijyanye no gufata no gutunganya amajwi n'umuziki ndetse na multiplication y'ama CD bimaze kurangira, hakaba hasigaye gusa kuzibagereza ku masoko hirya no hino aho buri wese azashobora kuzibona hafi ye nabyo bigiye kwihutishwa. Abakunda amahoro kandi mukayaharanira mwese rero, ngaho nimugumye musabire icyo gikorwa n'ibindi bikorwa byose bigamije gufasha abana b'Imana kuba abanyamahoro, bagendeye ku rugero rwuzuye rwa Soko y'amahoro, Yezu Kristu, kandi mubwire n'abandi kuko ari mwe ba mbere bo gutunga ibihangano nk'ibyo.

Murakoze, mugire amahoro y'Imana