Nshuti mwese mukunda Radio Maria Rwanda, mu rwego rwo kwifatanya n'abayikunda mu myiteguro y'isabukuru y'imyaka icumi imaze ikorera iwacu i Rwanda, yabateguriye igitaramo cy'indirimbo zo gusingiza Imana kuri iki cyumweru tariki 28/09/2014.
Iki gitaramo kizabera mu Kiliziya ya Paruwasi Kabuye mu mujyi wa Kigali guhera saa munani. muzasusurutswa n'abahanzi mukunda muri benshi nka Soeur Kamana Febronie uzwi ku ndirimbo mukunda nka Byose bihira abakunda Imana cyangwa wancaniye agatara! Ndagijimana Nathanael uzwi ku ndirimbo nayo mukunda yitwa Inshuti iruta izindi cyangwa Umva ijwi, Umutoni Théophila mumenyereye mu ndirimbo yitwa Kiliziya ni ishema ryanjye, Dufitumukiza Canut mumenyereye ku ndirimbo ye mukunda muri benshi yitwa Mpinga nzima, Vincent de Paul Ntabanganyimana muri Ngwino urebe n'izindi.. Itorero Indashyikirwa rya Paruwasi Kabuye, n'umukecuru usiga agasigira imbaga akanyamuneza mu gisingizo cya Radio Maria Rwanda.
Muri iki gitaramo kandi, ni umwanya mwiza wo gushyikiriza Radio yacu inkunga izayifasha kwitegura neza ibirori by'isabukuru yayo, no kuzirikana kuri kiriya gikorwa irimo cyo kwiyubakira inzu izajya ikoreramo aho i Kigali.
Muzaze dutarame, dushyigikire Radio yacu, impano twahawe ngo idufashe mu murimo wo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu.