vendredi 21 février 2014

ALBUM NSHYA Y’INDIRIMBO Z’AMAHORO VUBA AHA!

Mu gihe kitari kirekire, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu, irabagezaho Album Nshya y’indirimbo z’amahoro(audio)
 Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10 zahimbwe kandi zitunganywa n’umuhanzi Vincent de Paul Ntabanganyimana, iki gikorwa kikaba kiri muri gahunda ya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu, mu butumwa bugamije kwimakaza ubutabera n’amahoro mu bantu.

Izi ndirimbo zikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kwimakaza amahoro, bishingiye ku gusabana no guhana imbabazi igihe hari ufitanye n’undi ikibazo cy’amakimbirane, koroherana no kwihanganirana kugira ngo abantu hagati yabo babane mu mahoro no mu bwumvikane, bishingiye ku nyigisho za Yezu Kristu umwami w’amahoro.

Izi ndirimbo zishobora gukoreshwa ahantu hose, uhereye mu ngo zacu, mu bigo by’amashuli, zishobora kandi guherekeza ibiganiro n’inyigisho bifite aho bihuriye n’iyogezabutumwa, zakoreshwa kandi mu mahuriro y’urubyiruko, muri gahunda z’abana, mu mahuriro y’abashakanye, mu bitaramo ndetse n’ahandi henshi.

Abakunda amahoro kandi mukayaharanira, nababwira iki, mukomeze musabire icyo gikorwa kugira ngo kigende neza, maze turirimbe amahoro, tuyamamaze, tumurikiwe n’inyigisho nziza za Yezu Kristu icyitegererezo cy’abanyamahoro.

Vincent de Paul Ntabanganyimana.
Tel: 07 88 47 43 42





mardi 18 février 2014

Umuhanzi Vincent de Paul asanga indirimbo zisingiza Imana zakoreshwa hose

Gufasha abantu gutekereza Imana aho baba bari hose, bizatuma abakora ingendo nyinshi mu modoka, abakora imirimo y’ubucuruzi, abakorera mu biro (Bureau) n’abandi batabona umwanya wo kumva radiyo, bagira amahirwe yo kumva indirimbo zibafasha kwinjira mu mutuzo.
Ibi n’ibyagarutsweho n’umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana, Ntabanganyimana Vincent de Paul ubwo yerekana ko kuri ubu abantu bashishikariye muzika igezweho, ariko agira ati : “Ni byiza ko na muzika y’indirimbo zisingiza Imana nayo itibagirana, dore ko no mu mibereho ya buri munsi burya umuntu aba akeneye kumva nibura amagambo amwibutsa ko Imana ariyo iyobora kandi igaha icyerekezo ubuzima bwe ; umuntu akeneye kumva Imana ivugwa, bikamwibutsa ko burya iri kumwe nawe aho ari hose kuko bituma abantu benshi baramutse bashoboye kumva indirimbo zisingiza, zirata, zamamaza kandi zivuga iby’Imana bashobora kwigiramo amahoro y’imbere mu mutima ari nayo agera aho agasakara muri sosiyete buhoro buhoro.”


Umuhanzi Vincent de Paul
 Uyu muhanzi kandi mugihe kiri mbere aratenganya kumurikira abakunzi be album ya mbere “ Ngwino urebe” igizwe n’indirimbo 10 muri Nyakanga 2012, nk’uko yabidutangarije, igizwe n’indirimbo z’Imana zigisha zinyuze mu buzima busanzwe kandi arateganya gukora indirimbo zihumuriza, z’amahoro n’ubworoherane ariko zigendeye ku ijambo ry’Imana.
Uyu muhanzi Vincent de Paul yatangiye muzika muri 2000 acuranga gitari accompagnement, basse muri 2002, biturutse ko yari amaze igihe kirekire asenga, asaba Imana gushyira ahagaragara impano yiyumvagamo, amenyerewe cyane ku ndirimbo nka Ngwino urebe, Reka kwiheba, Impuhwe za Nyagasani, n’izindi.
Arubatse ufite umugore n’umwana umwe. Ni umukozi wa Radio Maria, mu gice gishinzwe kumenyekanisha gahunda n’ibikorwa byayo (promotion) ; azwi mu kiganiro « Twige kubaho » n’ikiganiro cy’abahanzi kizwi ku izina rya « Shira irungu » .