Gufasha
abantu gutekereza Imana aho baba bari hose, bizatuma abakora ingendo
nyinshi mu modoka,
abakora imirimo y’ubucuruzi, abakorera mu biro (Bureau) n’abandi
batabona umwanya wo kumva radiyo, bagira amahirwe yo kumva indirimbo
zibafasha kwinjira mu mutuzo.
Ibi
n’ibyagarutsweho n’umuhanzi w’indirimbo zisingiza Imana,
Ntabanganyimana Vincent de Paul ubwo yerekana ko kuri ubu abantu
bashishikariye muzika igezweho, ariko agira ati : “Ni byiza ko na muzika
y’indirimbo zisingiza Imana
nayo itibagirana, dore ko no mu mibereho ya buri munsi burya umuntu aba
akeneye kumva nibura amagambo amwibutsa ko Imana ariyo iyobora kandi
igaha icyerekezo ubuzima bwe ; umuntu akeneye kumva Imana ivugwa,
bikamwibutsa ko burya iri kumwe nawe aho ari
hose kuko bituma abantu benshi baramutse bashoboye kumva indirimbo
zisingiza, zirata, zamamaza kandi zivuga iby’Imana bashobora kwigiramo
amahoro y’imbere mu mutima ari nayo agera aho agasakara muri sosiyete
buhoro buhoro.”
Uyu muhanzi Vincent de Paul yatangiye muzika muri 2000 acuranga gitari accompagnement, basse muri 2002, biturutse ko yari amaze igihe kirekire asenga, asaba Imana gushyira ahagaragara impano yiyumvagamo, amenyerewe cyane ku ndirimbo nka Ngwino urebe, Reka kwiheba, Impuhwe za Nyagasani, n’izindi.
Arubatse ufite umugore n’umwana umwe. Ni umukozi wa Radio Maria, mu gice gishinzwe kumenyekanisha gahunda n’ibikorwa byayo (promotion) ; azwi mu kiganiro « Twige kubaho » n’ikiganiro cy’abahanzi kizwi ku izina rya « Shira irungu » .
Umuhanzi Vincent de Paul
Uyu muhanzi kandi mugihe kiri mbere aratenganya
kumurikira abakunzi be album ya mbere “ Ngwino urebe” igizwe n’indirimbo
10 muri Nyakanga 2012, nk’uko yabidutangarije, igizwe n’indirimbo
z’Imana zigisha
zinyuze mu buzima busanzwe kandi arateganya gukora indirimbo
zihumuriza, z’amahoro n’ubworoherane ariko zigendeye ku ijambo ry’Imana.Uyu muhanzi Vincent de Paul yatangiye muzika muri 2000 acuranga gitari accompagnement, basse muri 2002, biturutse ko yari amaze igihe kirekire asenga, asaba Imana gushyira ahagaragara impano yiyumvagamo, amenyerewe cyane ku ndirimbo nka Ngwino urebe, Reka kwiheba, Impuhwe za Nyagasani, n’izindi.
Arubatse ufite umugore n’umwana umwe. Ni umukozi wa Radio Maria, mu gice gishinzwe kumenyekanisha gahunda n’ibikorwa byayo (promotion) ; azwi mu kiganiro « Twige kubaho » n’ikiganiro cy’abahanzi kizwi ku izina rya « Shira irungu » .
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire