lundi 26 mai 2014

IGITARAMO CY'INDIRIMBO ZO GUSINGIZA IMANA



Nimugire amahoro nshuti zanjye! Twari tumaze igihe tutaganira, bitewe n'ubutumwa bukunze kunyerekeza hirya no hino mu ma Diyosezi. Ubu rero hari igitaramo kizaba ku mugoroba wo kuwa gatanu le 30.05.2014 guhera saa kumi n'ebyiri(18h00'), kikabera muri St Paul i Kigali cyateguwe na Padiri UWIMANA Jean François usohoreza ubutumwa muri Paruwasi ya Mubuga ya Diyosezi ya Nyundo, kikaba kigamije kumurika Album ya 1 y'indirimbo ze. Icyo gitaramo nanjye nagitumiwemo, nkazaba ndi kumwe na NGARAMBE François Xavier, Egide Nduwayezu, Padiri Remy Mvuyekure na Sr Kamana Febronie. Nkimara kwakira ubwo butumire rero, nasanze ibyiza nk'ibyo ntabihisha inshuti zanjye, nkaba mbatumiye ngo muzaze turirimbane dusingize Imana idukunda birenze ibyo tubona. Ubu butumire mubugeze no ku bandi.

Mbashimiye ko muzaza muri benshi, muragahorana Imana.

Inshuti yanyu,
Vincent de Paul Ntabanganyimana

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire