Ku cyumweru tariki 17.08.2014, kuri Paruwasi ya Kabarondo bizaba
biryoshye, aho tuzaba turi mu gitaramo cyo gusingiza Imana. Nzaba ndi
kumwe na NGARAMBE François Xavier(Umwana ni umutware!) Sr KAMANA
Febronie(Byose bihira ...) Frère BIGIRIMANA J.Bosco(Yezu nshuti y'abato), MURARA J.Paul(Udusabire) na NDAGIJIMANA Nathanael uzwi cyane ku ndirimbo yitwa Inshuti iruta izindi.
Muri icyo gitaramo kandi, tuzaboneraho umwanya wo kuzirikana abavandimwe bacu
bafite ubumuga, bafashirizwa mu rugo rw'amahoro ruri aho i Kabarondo
maze buri wese uko abibwirijwe n'Imana tubafashe. Tuzatangira nyuma ya
Misa izatangira saa tatu za mu gitondo. Muzaze mwese dufatanye
gutaramira Imana mu bayo!