mercredi 13 août 2014

NGWINO UREBE IBANGA RY'URUKUNDO YEZU AKUNDA ABANTU!

TURABATUMIYE MWESE !


Ku cyumweru tariki 17.08.2014, kuri Paruwasi ya Kabarondo bizaba biryoshye, aho tuzaba turi mu gitaramo cyo gusingiza Imana. Nzaba ndi kumwe na NGARAMBE François Xavier(Umwana ni umutware!) Sr KAMANA Febronie(Byose bihira ...) Frère BIGIRIMANA J.Bosco(Yezu nshuti y'abato), MURARA J.Paul(Udusabire) na NDAGIJIMANA Nathanael uzwi cyane ku ndirimbo yitwa Inshuti iruta izindi. 


Muri icyo gitaramo kandi, tuzaboneraho umwanya wo kuzirikana abavandimwe bacu bafite ubumuga, bafashirizwa mu rugo rw'amahoro ruri aho i Kabarondo maze buri wese uko abibwirijwe n'Imana tubafashe. Tuzatangira nyuma ya Misa izatangira saa tatu za mu gitondo. Muzaze mwese dufatanye gutaramira Imana mu bayo!

1 commentaire: