mardi 19 avril 2016

 NGWINO UREBE IBANGA Vol 01

 Iyo ni ya Album NGWINO UREBE IBANGA Vol.01 abenshi mukomeje kugaragaza ko mukunze cyane!
Kuri mwe abifuza gufatanya nanjye muri uyu murimo mu wo kwamamaza inkuru nziza binyuze muri iyi mpano yo guhanga gucuranga no kuririmbira Imana, murayisanga aha hakurikira:

LIBRAIRIE SAINT MICHEL, BOUTIQUE NOTRE DAME DE KIBEHO iri KURI PAROISSE SAINTE FAMILLE, no KU NGORO YA YEZU NYILIMPUHWE mu RUHANGO. Mushobora kandi no guhamagara kuri: 07 88 47 43 42 cyangwa mukohereza ubutumwa kuri e mail " nvindep@yahoo.fr, nvindep@gmail.com" cyangwa kuri facebook tukavugana uko yabageraho.

Nishimiye gufatanya namwe mu bitaramo, ibiganiro, ibirori n'izindi gahunda zihuza abantu b'ingeri zose, tugafatanya kubihimbaza.
Ibitekerezo byanyu byiza byamfasha kunoza ubuhanzi bwanjye ku buryo bubereye buri wese muri iki gihe, kandi bukomeza umurongo w'ubukristu.

Mbashimiye kuba muhisemo gukoresha izi ndirimbo muri gahunda zanyu za buri munsi, no kumfasha guteza imbere iyi mpano y'Imana!

Umuvandimwe wanyu Vincent (de Paul)NTABANGANYIMANA

mardi 23 février 2016

NIMUGIRE IGISIBO CYIZA!

Bavandimwe dusangiye amahirwe yo gucungurwa n'amaraso ya Yezu Kristu tubikesha ukwemera, Kristu Yezu akuzwe iteka. Iki ni igihe cyo kurushaho kuzirikana agaciro k'umukiro dufite ubu! Nk'uko tubyemera kandi tubyizera, uwabatijwe wese afite ayo mahirwe yo kuba yaracunguwe ku bw'amaraso ya Kristu, yabaye impongano y'ibyaha byadutandukanyaga n'Imana, bikadushyira kure yayo, dore ko ku bwacu nk'abantu nta bushobozi bwo gutsinda ikibi 100% twakwigiramo kuko turi abantu b'abanyantege nke, kandi shitani ikaba iduhiga ngo iduhirike. 
Ni amahirwe rero twagize yo kuba Yezu yarapfuye rimwe rizima akazuka, maze kumwemera gusa bikaduhesha amahirwe yo kuba abantu batazarangirira hano ku isi gusa, ahubwo nyuma yo kwishushanya nawe mu rupfu rwa hano ku isi, tukazahabwa noneho kwishushanya nawe mu izuka, kuko twabaye abavandimwe be ku bwo kumwemera no kwakira ijambo rye. 
Kubera ko turi abanyantege nke kandi, nimureke twitabire gahunda Kiliziya iduhamagarira muri iki gisibo, kandi tunagerageze gukoresha ubundi buryo Imana igenda idushyira hafi bwadufasha kubaho nk'abazi icyo barangamiye. Hari ibitabo binyuranye byadufasha kuzirikana iby'Imana, hari indirimbo n'ubundi buryo bwinshi. 
Ku ruhande rwanjye nk'umuhanzi, hari indirimbo iboneka kuri album NGWINO UREBE IBANGA vol:01 ikaba yitwa YEZU WABABAYE: ni numero ya 6 kuri iyi CD nk'uko mubibona, iyi ndirimbo imfasha kuzirikana Yezu wababaye kubera Muntu. CD mwayisanga muri Librarie St Michel, Librairie  no muri Boutique Notre Dame de Kibeho kuri Ste Famille. 
Mushobora kandi kumpamagara kuri 0788474342 kuri 0726779977 no kuri 0731356416
Murakoze, mukomeze mugire igisibo cyiza.
Umuvandimwe wanyu ubakunda, Ntabanganyimana Vincent (de Paul)