Bavandimwe dusangiye amahirwe yo gucungurwa n'amaraso ya Yezu Kristu
tubikesha ukwemera, Kristu Yezu akuzwe iteka. Iki ni igihe cyo kurushaho
kuzirikana agaciro k'umukiro dufite ubu! Nk'uko tubyemera kandi
tubyizera, uwabatijwe wese afite ayo mahirwe yo kuba yaracunguwe ku
bw'amaraso ya Kristu, yabaye impongano y'ibyaha byadutandukanyaga
n'Imana, bikadushyira kure yayo, dore ko ku bwacu nk'abantu nta
bushobozi bwo gutsinda ikibi 100% twakwigiramo kuko turi abantu
b'abanyantege nke, kandi shitani ikaba iduhiga ngo iduhirike.
Ni amahirwe rero twagize yo kuba Yezu yarapfuye rimwe rizima akazuka,
maze kumwemera gusa bikaduhesha amahirwe yo kuba abantu batazarangirira
hano ku isi gusa, ahubwo nyuma yo kwishushanya nawe mu rupfu rwa hano ku
isi, tukazahabwa noneho kwishushanya nawe mu izuka, kuko twabaye
abavandimwe be ku bwo kumwemera no kwakira ijambo rye.
Kubera ko turi abanyantege nke kandi, nimureke twitabire gahunda
Kiliziya iduhamagarira muri iki gisibo, kandi tunagerageze gukoresha
ubundi buryo Imana igenda idushyira hafi bwadufasha kubaho nk'abazi icyo
barangamiye. Hari ibitabo binyuranye byadufasha kuzirikana iby'Imana,
hari indirimbo n'ubundi buryo bwinshi.
Ku ruhande rwanjye nk'umuhanzi, hari indirimbo iboneka kuri album NGWINO UREBE IBANGA vol:01 ikaba
yitwa YEZU WABABAYE: ni numero ya 6 kuri iyi CD nk'uko mubibona, iyi
ndirimbo imfasha kuzirikana Yezu wababaye kubera Muntu. CD mwayisanga
muri Librarie St Michel, Librairie no muri Boutique Notre Dame
de Kibeho kuri Ste Famille.
Mushobora kandi kumpamagara kuri 0788474342 kuri 0726779977 no kuri 0731356416
Murakoze, mukomeze mugire igisibo cyiza.
Umuvandimwe wanyu ubakunda, Ntabanganyimana Vincent (de Paul)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire