bavandimwe dusangiye amahirwe yo gucungurwa n'amaraso ya Yezu Kristu tubikesha ukwemera, Kristu Yezu akuzwe iteka. Iki ni igihe cyo kurushaho kuzirikana agaciro k'umukiro dufite ubu! Nk'uko tubyemera kandi tubyizera, uwabatijwe wese afite ayo mahirwe yo kuba yaracunguwe ku bw'amaraso ya Kristu, yabaye impongano y'ibyaha byadutandukanyaga n'Imana, bikadushyira kure yayo, dore ko ku bwacu nk'abantu nta bushobozi bwo gutsinda ikibi 100% twakwigiramo kuko turi abantu b'abanyantege nke, kandi shitani ikaba iduhiga ngo iduhirike.
Ni amahirwe rero twagize yo kuba Yezu yarapfuye rimwe rizima akazuka, maze kumwemera gusa bikaduhesha amahirwe yo kuba abantu batazarangirira hano ku isi gusa, ahubwo nyuma yo kwishushanya nawe mu rupfu rwa hano ku isi, tukazahabwa noneho kwishushanya nawe mu izuka, kuko twabaye abavandimwe be ku bwo kumwemera no kwakira ijambo rye.
Kubera ko turi abanyantege nke kandi, nimureke twitabire gahunda Kiliziya iduhamagarira muri iki gisibo, kandi tunagerageze gukoresha ubundi buryo Imana igenda idushyira hafi bwadufasha kubaho nk'abazi icyo barangamiye. Hari ibitabo binyuranye byadufasha kuzirikana iby'Imana, hari indirimbo n'ubundi buryo bwinshi.
Ku ruhande rwanjye nk'umuhanzi, hari indirimbo iboneka kuri album NGWINO UREBE IBANGA vol:01 ikaba yitwa YEZU WABABAYE: ni numero ya 6 kuri iyi CD nk'uko mubibona, iyi ndirimbo imfasha kuzirikana Yezu wababaye kubera Muntu. CD mwayisanga muri Librarie St Michel, Librairie Ste Philomene na Boutique Notre Dame de Kibeho kuri Ste Famille.
Murakoze, mukomeze mugire igisibo cyiza.
Umuvandimwe wanyu ubakunda, Ntabanganyimana Vincent de Paul
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire