HAMWE N'ABAVANDIMWE BACU BA PARUWASI YA KARENGE KURI IKI CYUMWERU TARIKI 23/11/2014, DUTARAME!
Mu rwego rwo kwifatanya n'abakristu ba Paruwasi ya Karenge gukomeza igikorwa cyo kwiyubakira inzu mberabyombi bagejeje ahashimishije, hateguwe igitaramo cy'indirimbo zisingiza Imana, kizaba kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo saa munani, kikaba kizahuza abakristu b'iyo Paruwasi n'inshuti zayo aho ziri hose zifuza kubafasha muri icyo gikorwa barimo, dore ko hateganyijwe n'umwanya wo gutanga inkunga yo kugishyigikira. hazaba hari abahanzi nka Umutoni Théophila uzwi ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe yitwa KILIZIYA NI ISHEMA RYANJYE, Nathanael Ndagijimana uzwi ku ndirimbo zikunzwe nka UMVA IJWI RYANJYE na INSHUTI IRUTA IZINDI, na Vincent de Paul Ntabanganyimana muri NGWINO UREBE n'izindi.....
Kuza kwifatanya natwe muri icyo gitaramo ni ikintu cy'agaciro gakomeye! Biracyenewe guhura nk'abavandimwe tugasingiza Imana mu gitaramo, tunashyigikira ibikorwa nk'iki kizaba kiduteranyije twese.
Vincent de Paul Ntabanganyimana, umuvandimwe wanyu ubakunda!
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire