Mbanje kubashimira mwebwe mwese mwamperekeje mu isengesho kandi mukanyereka ko munshyigikiye mu bikorwa by'ubuhanzi natangiye. Nyuma yo kwifatanya n'urubyiruko rwari ruteraniye i Mbare ya Kabgayi ku mugoroba wo kuwa 6 tariki 26/04/2014, aho rwari mu mwiherero wo kwitegura ibirori byo gushyira abahire Yohani wa 23 na Yohani Paulo wa 2 mu rwego rw'abatagatifu, na nyuma yo kwifatanya n'abakristu bo mu mujyi wa Rubavu muri Paruwasi ya Stella Maris Gisenyi mu gitaramo cyari cyateguwe na Chorale les Béatitudes ibifashijwemo na Centre VISION JEUNESSE NOUVELLE ibi bitaramo byombi nanjye naririmbyemo bikaba byaragenze neza.
Nyuma y'izi gahunda zombi, hari izindi 2 nahamagawemo mu mpera z'iki cyumweru!
Kuwa gatandatu tariki ya 03/05/2014, nzaba ndi kumwe n'abanyeshuli bo mu ishuli rya SFB i Kigali guhera saa munani z'amanywa(14h00), aho bantumiriye kwifatanya nabo mu rwego rwo kwakira isakramentu ry'ugukomezwa rizaba ryahawe bamwe mu banyeshuli bagize umuryango w'abanyeshuli Gatolika b'aho muri iryo shuli, bityo hakazabaho n'umwanya wo gutarama, bakaba barifuje ko mbibafashamo.
Naho ku cyumweru tariki ya 04/05/2014 saa munani, kuri Cathédrale ya Ruhengeri hazaba hatangiye igitaramo cy'indirimbo zisingiza Imana, cyateguwe n'umuhanzi Uwayezu Thièry, akaba yarifuje ko nanjye naba umwe mu bazasusurutsa abakristu ba Paroisse Cathédrale ya Ruhengeri n'abatuye umujyi wa Musanze babyifuza. Uretse uyu Thièry kandi wateguye iki gitaramo, nzaba ndi kumwe na Chorale de Kigali, Soeur Kamana Febronie Egide Nduwayezu ndetse n'itorero rizabyina indirimbo za Thièry.
Aha hose rero nkaba nkomeje kubasaba kumba hafi mu isengesho, ndetse n'ibitekerezo byatuma ubu butumwa burushaho kugenda neza.
Ndabashimiye Imana ibongerere umugisha.
Inshuti yanyu, Vincent de Paul Ntabanganyimana.