samedi 19 avril 2014

NIMUGIRE PASIKA NZIZA!

       NIMUGIRE PASIKA NZIZA!

Ndabaramukije mwese nshuti z'amahoro, nshuti za Yezu Kristu Umwami w'amahoro! Mbifurije Pasika nziza, Pasika y'ibyishimo dukesha izuka ry'umukiza wacu, Yezu Kristu Imana yigize umuntu ngo yuzuze Muntu, abe umuntu wuzuye ubumuntu ukunda abantu akaba umunyabuntu butanga amahoro, umwe abantu begera bakumva ihumure mu mitima.

Iyi Pasika, nidufashe natwe tube nk'uyu wagize ati" njye ndi umuzabibu mwe mukaba amashami"
Maze nk'uko mu ndamutso ye mube, aho amariye kuzuka agira ati"NIMUGIRE AMAHORO", natwe tuyifurizanye duhereye iwacu mu mbere, dukomereze aho tugarukira hose tugira tuti" GIRA AMAHORO MUVANDIMWE!

Mboneyeho kandi n'umwanya wo kubibutsa igikoresho cyabidufashamo, ya CD y'indirimbo z'amahoro yitwa NIMUGIRE AMAHORO, ndetse na yayindi yitwa NGWINO UREBE IBANGA, zikomeje kuboneka muri Librairie St. Michel no muri Boutique Notre Dame de Kibeho kuri Ste Famille mu mujyi wa Kigali n'ahandi, maze muryoherwe na Pasika aho iwanyu.

NIMUGIRE AMAHORO 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire