vendredi 18 avril 2014

IBI MURABITEKEREZAHO IKI?

IBI MURABITEKEREZAHO IKI?

Photo : Nimugire amahoro. Munyemerere tubiganireho!
Hari abantu benshi bamaze iminsi bansaba gutegura ibitaramo hirya no hino mu gihugu, nkumva nanjye nabikora kuko maze kubona ko ibitaramo live ari ngombwa by'umwihariko muri iki gihe bigaragara ko live music igenda isa nk'iyibagirana kubera impamvu nyinshi, kandi nkumva koko nategura ibitaramo koko nk'umuhanzi uririmba indirimbo zisingiza Imana. Ariko nyamara n'ubwo mbyifuza, hari icyo mbona nk'inzitizi nshobora kuba mpuriyeho na bagenzi banjye benshi ngira ngo mumfashe tubyunguraneho ibitekerezo; Gutegura igitaramo live, bisaba kuba ufite amafaranga menshi, kuko bisaba ko ushaka abacuranzi b'abahanga uzishyura mbere na mbere mu gihe cya repetitions no ku munsi w'icyo gitaramo, hari gukodesha ibyuma bya muzika bisobanutse haba mu bihe bya repetitions no ku munsi w'igitaramo, kuko ntibyoroheye abahanzi benshi muri iki gihe, kubyitungira,gukodesha salle n'ibindi byinshi abenshi muzi biba bikenewe kugira ngo concert live itungane, kugeza ubu rero twe dushoboye kuririmba twicurangira guitar cg key boar(synthetiseur) tugerageza kubicomeka byonyine kuri sonorisation ku buryo bworoheje tukaririmbira abantu bacu muri ubwo buryo nabwo umuntu atabura kuvuga ko ari live n'ubwo ibya ngombwa byose biba bikenewe biba bitarimo, abatabishoboye bagakora play back. none ndifuza ko tubiganiraho; Ese mubona ubu buryo dukoresha (guitare cg syntetiseur yonyine) bubafasha kunezerwa igihe turimo tubaririmbira? Mbabajije ibi kuko akenshi dutinya gutegura ibitaramo kuko tutazi niba bibatera akanyamuneza iyo hatarimo ingoma n'ibindi bicurangisho. Ibitekerezo byanyu biramfasha kubona niba natangira nkategura ibitaramo ahantu hatandukanye muri iyi mpeshyi itahiwe, cg niba nakwihangana nkazategereza amikoro nkabona kwinjira muri icyo gikorwa. Mbashimiye ibitekerezo byubaka mugiye kungezaho ngo dushyigikire muzika y'indirimbo zisingiza Imana. 
Inshuti yanyu Vincent de Paul NtabanganyimanaNimugire amahoro,

Hari abantu benshi bamaze iminsi bansaba gutegura ibitaramo hirya no hino mu gihugu, nkumva nanjye nabikora kuko maze kubona ko ibitaramo live ari ngombwa by'umwihariko muri iki gihe bigaragara ko live music igenda isa nk'iyibagirana kubera impamvu nyinshi, kandi nkumva koko nategura ibitaramo koko nk'umuhanzi uririmba indirimbo zisingiza Imana. Ariko nyamara n'ubwo mbyifuza, hari icyo mbona nk'inzitizi nshobora kuba mpuriyeho na bagenzi banjye benshi ngira ngo mumfashe tubyunguraneho ibitekerezo; Gutegura igitaramo live, bisaba kuba ufite amafaranga menshi, kuko bisaba ko ushaka abacuranzi b'abahanga uzishyura mbere na mbere mu gihe cya repetitions no ku munsi w'icyo gitaramo, hari gukodesha ibyuma bya muzika bisobanutse haba mu bihe bya repetitions no ku munsi w'igitaramo, kuko ntibyoroheye abahanzi benshi muri iki gihe, kubyitungira,gukodesha salle n'ibindi byinshi abenshi muzi biba bikenewe kugira ngo concert live itungane, kugeza ubu rero twe dushoboye kuririmba twicurangira guitar cg key board (synthetiseur) tugerageza kubicomeka byonyine kuri sonorisation ku buryo bworoheje tukaririmbira abantu bacu muri ubwo buryo nabwo umuntu atabura kuvuga ko ari live n'ubwo ibya ngombwa byose biba bikenewe biba bitarimo, abatabishoboye bagakora play back. none ndifuza ko tubiganiraho; Ese mubona ubu buryo dukoresha (guitare cg syntetiseur yonyine) bubafasha kunezerwa igihe turimo tubaririmbira? Mbabajije ibi kuko akenshi dutinya gutegura ibitaramo kuko tutazi niba bibatera akanyamuneza iyo hatarimo ingoma n'ibindi bicurangisho. Ibitekerezo byanyu biramfasha kubona niba natangira nkategura ibitaramo ahantu hatandukanye muri iyi mpeshyi itahiwe, cg niba nakwihangana nkazategereza amikoro nkabona kwinjira muri icyo gikorwa. Mbashimiye ibitekerezo byubaka mugiye kungezaho ngo dushyigikire muzika y'indirimbo zisingiza Imana.
 
Inshuti yanyu Vincent de Paul Ntabanganyimana

2 commentaires:

  1. urakoze cyane muvandimwe vincent, kuri njyewe ndumva live concert ibyobyo niyo ntego, ariko mugihe ubushobozi bwayo butaraboneka waba ukora izo concert live za guitard na keyboard wenda ukanavangamo na play back aho live itashobotse ndahamyako byafasha abantu pee, waba unimenyereza kuri live concert isobanutse ubushobozi bubonetse, courage turagushyigikiye!

    RépondreSupprimer
  2. Courage mon frere Nyagasani muri kumwe kdi na twe abakunda ibihangano byawe turi kumwe. Koko ibi bitaramo biba bihenze mu buryo bwose. Njye ndumva wakomeza kudushimisha nk'uko usanzwe ubikora kuko ari bwo buryo bushoboka kugeza ubu ariko ukabikora ufite iyo ntumbero yo kuzakora live concert nini koko zihuza abafana bawe hirya no hino mu gihugu. Mbere y'uko izi concerts live zizaba ndumva hakwitabwaho kurushaho kumenyekanisha ibihangano byawe nubwo bisanzwe bizwi aliko bikarushaho kuko izi live concert abazazizamo ni ba bandi bazi ibihangano byawe kdi bafashwa na byo. Ikindi kizafasha abaterankunga muri iyi myiteguro ya live concerts ziri gutecyerezwaho ni abaterankunga. Umuterankunga ntapfa gushyigikira igikorwa gusa hari abasaba ko muba mufitanye umubano ukomeye, abandi wenda na bo warabafashije mu gikorwa runaka cg se abandi bakunda ibihangano nta kindi muhuriyeho. Gutsura umubano n'abantu ku giti cyabo cg groupes z'abantu na byo biracyenewe. Ku bwanjye inganzo yawe iranyubaka kdi ndagushyigikiye. Yezu nakomeze aganze mu nganzo yawe kdi ayigukomereze .

    RépondreSupprimer