IBI MURABITEKEREZAHO IKI?
Hari abantu benshi bamaze iminsi bansaba gutegura ibitaramo hirya no
hino mu gihugu, nkumva nanjye nabikora kuko maze kubona ko ibitaramo
live ari ngombwa by'umwihariko muri iki gihe bigaragara ko
live music igenda isa nk'iyibagirana kubera impamvu nyinshi, kandi
nkumva koko nategura ibitaramo koko nk'umuhanzi uririmba indirimbo
zisingiza Imana. Ariko nyamara n'ubwo mbyifuza, hari icyo mbona
nk'inzitizi nshobora kuba mpuriyeho na bagenzi banjye benshi ngira ngo
mumfashe tubyunguraneho ibitekerezo; Gutegura igitaramo live, bisaba
kuba ufite amafaranga menshi, kuko bisaba ko ushaka abacuranzi
b'abahanga uzishyura mbere na mbere mu gihe cya repetitions no ku munsi
w'icyo gitaramo, hari gukodesha ibyuma bya muzika bisobanutse haba mu
bihe bya repetitions no ku munsi w'igitaramo, kuko ntibyoroheye abahanzi
benshi muri iki gihe, kubyitungira,gukodesha salle n'ibindi byinshi
abenshi muzi biba bikenewe kugira ngo concert live itungane, kugeza ubu
rero twe dushoboye kuririmba twicurangira guitar cg key
board(synthetiseur) tugerageza kubicomeka byonyine kuri sonorisation ku
buryo bworoheje tukaririmbira abantu bacu muri ubwo buryo nabwo umuntu
atabura kuvuga ko ari live n'ubwo ibya ngombwa byose biba bikenewe biba
bitarimo, abatabishoboye bagakora play back. none ndifuza ko
tubiganiraho; Ese mubona ubu buryo dukoresha (guitare cg syntetiseur
yonyine) bubafasha kunezerwa igihe turimo tubaririmbira? Mbabajije ibi
kuko akenshi dutinya gutegura ibitaramo kuko tutazi niba bibatera
akanyamuneza iyo hatarimo ingoma n'ibindi bicurangisho. Ibitekerezo
byanyu biramfasha kubona niba natangira nkategura ibitaramo ahantu
hatandukanye muri iyi mpeshyi itahiwe, cg niba nakwihangana
nkazategereza amikoro nkabona kwinjira muri icyo gikorwa. Mbashimiye
ibitekerezo byubaka mugiye kungezaho ngo dushyigikire muzika y'indirimbo
zisingiza Imana.
Inshuti yanyu Vincent de Paul Ntabanganyimana
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire